Mu 2020, Donald Trump yavuze ko Sudani nk’igihugu gikingira ikibaba Al-Qaeda, izakurwa ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba nyuma yo kwishyura ayo mafaranga, agahabwa imiryango y’abanyamerika babuze ababo mu gitero cyo 1998, ndetse no ku muryango w’umukozi wa USAID wiciwe i Khartoum.

Uru rutonde yarushyizweho mu 1993 ubwo hamenyekanaga ko umuyobozi wa Al-Qaeda yabaga muri iki gihugu kandi bizwi na Leta. Uyu mutwe witwaje intwaro umaze kugaba ibitero by’iterabwoba hirya no hino ku Isi bimaze guhitana abarenga 3000, abandi 6000 bagakomereka.

Blinken yashyimiye intambwe Sudani yateye avuga ko ibi bigiye kongera kubyutsa umubano wayo na Amerika ndetse igakurirwaho ibihano yari yarahawe.

Ati “Turishimira umuhate wa Sudani mu myaka ibiri ishize wo gushaka gukemura ikibazo kimaze igihe kinini. Nyuma y’ibyabaye byose umubano wa Sudani na Amerika ushobora gutangira bundi bushya.”

“Twizeye ko tugiye kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse tugakomeza kongera imbaraga mu gufasha guverinoma iriho ubu iyobowe n’abasivile kugarura amahoro, ubwisanzure n’ubutabera mu banya-Sudani.”

Aya mafaranga yishyuwe na Sudani mu 2020, ariko Amerika yari itaratangaza ko yayakiriye kuko adatangwa mu buryo busanzwe ahubwo abanza koherezwa kuri konti y’umuhuza hagati ya Sudani na Amerika, agashyikirizwa uwo agenewe nyuma y’uko ibyemerenyijwe hagati y’ibihugu byombi bikemutse.

Blinken yatangaje ko Amerika yakiriye miliyoni 335$ zari zaraciwe Sudani
Blinken yatangaje ko Amerika yakiriye miliyoni 335$ zari zaraciwe Sudani