Uyu mwanzuro ugamije kubuza burundu Iran kohereza mu mahanga ibikomoka kuri Peteroli no kubibyaza amadevize, igihugu kizawurengaho kizafatirwa ibihano by’ubukungu.
Ibyo bihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, Koreya y’Epfo na Turikiya.
Trump yasubijeho ibyo bihano umwaka ushize nyuma yo gukura Amerika mu masezerano y’ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi yahuriragamo na Iran n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi.
Muri ayo masezerano yo mu 2015, Iran yemeraga guhagarika ibikorwa bikomeye by’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire no kuzahabwa ibihano igihe itabyubahirije.
Amerika yari yizeye ko izumvisha Iran bakagira amasezerano mashya, ikareka gukora no gukoreshwa intwaro za kirimbuzi, ibintu icyo gihugu kitakiriye neza.
Ibyo bihano Amerika yafatiye Iran, byashegeshe ubukungu bwayo, ifaranga ryayo rita agaciro inshuro enye mu mwaka, abashoramari bahagarika kuyishorayo ndetse hatangira n’imyigaragambyo.
Mu Ugushyingo Amerika yongeye gufatira ibihano Iran mu by’ingufu, ikorwa ry’ubwato, ishoramari ry’amabanki n’ibindi bifatiye runini ubukungu bw’iki gihugu.
Nyuma y’amezi atandatu Amerika yaje kudohorera ibihugu umunani bikurayo Peteroli [u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Taiwan, Turikiya, u Butaliyani n’u Bugereki], ibiha igihe cyo gushaka ahandi bizayikura.
Nyuma y’uwo mwanzuro, u Bugeleki, u Butaliyani na Taiwan byahise bihagarika gukurayo ibikomoka kuri Peteroli, ibindi bisaba kongererwa igihe.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yatangaje ko Perezida Trump yahisemo kutongerera igihe ibyo bihugu mu nyungu z’umutekano w’igihugu binyuze mu kugenzura icuruzwa ry’ibikomoka kuri Peteroli.
Nk’uko BBC yabyanditse, Pompeo yavuze ko ibihugu bicuditse na Amerika bikomeza kwifatanya mu gushakisha uburyo byabonamo ibikomoka kuri Peteroli.
Ati “Dukomeje ibiganiro bitanga icyizere na Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibindi bihugu biyicukura ku kudufasha muri izi mpinduka kugira ngo twizere ko izaboneka ihagije.”
Minisitiri ushinzwe ingufu wa Arabie Saoudite, Khalid al-Falih, yavuze ko igihugu cye kizakomeza imikoranire n’ibihugu bicukura ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo bihaze isoko.
Kuri uyu wa mbere igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri Petelori cyazamutseho 2,6%.
Biteganyijwe ko nyuma yo gufatirwa ibi bihano, utugunguru Iran yashoraga mu mahanga tuzagabanuka inshuro zirenga ebyiri tuvuye muri miliyoni 2.5 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO