00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahindishijwe umushyitsi n’ubwumvikane hagati ya Iran na Arabie Saoudite

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 March 2023 saa 06:06
Yasuwe :

Iran na Arabie Saoudite byatunguye benshi ku wa Gatanu, bisinya amasezerano y’ubufatanye nyuma y’igihe birebana ay’ingwe.

Ni amasezerano yagezweho bigizwemo uruhare n’u Bushinwa, ibintu byateye impungenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iran na Arabie Saoudite byemeranyije gufungura za ambasade, bisinya amasezerano mu by’umutekano, ishoramari n’ubucuruzi.

Gusinya ayo masezerano bigizwemo uruhare n’u Bushinwa byababaje Amerika yari isanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Arabie Saoudite, bikayifasha no kugira ijambo mu Burasirazuba bwo hagati.

Umuvugizi w’Inama ishinzwe umutekano ya Amerika, John Kirby yavuze ko bo ntacyo bibatwaye, niba ayo masezerano ashobora kuzanira amahoro Arabie Saoudite isanzwe ibuzwa amahwemo n’umutwe w’aba-Houthi, uterwa inkunga na Iran.

Ati "Icyo dusigaje kureba ni uburyo Iran izubahiriza ayo masezerano."

Ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, Karine Jean-Pierre yavuze ko icyo bifuza ari amahoro, nubwo uburyo Perezida Joe Biden yabishakagamo agirira uruzinduko muri Arabie Saoudite mu mwaka ushize, butashobotse.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byagaragaje ko ayo masezerano ateye impungenge kuba yagizwemo uruhare n’u Bushinwa, Amerika itabizi.

The Washington Post yanditse ko "nyuma y’imyaka yo gutsindwa kwa Amerika mu karere, u Bushinwa nibwo busigaranye ijambo mu Burasirazuba bwo hagati."

Business Insider yo yanditse ko ayo masezerano ari nko gukubitwa urushyi mu maso kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amerika na Arabie Saoudite bimaze igihe bitameranye neza nyuma y’aho icyo gihugu cyo mu Barabu gikomeje gucudika n’ibihugu bitavuga rumwe na Amerika nk’u Bushinwa n’u Burusiya.

Umwaka ushize Biden yagiriye uruzinduko muri Arabie Saoudite yakirwa mu buryo busanzwe ndetse ubusabe yari ajyanye bwo kubuza Arabie Saoudite kongera ibiciro bya peteroli, ntibwitabwaho.

U Bushinwa nibwo bwumvikanishije Iran na Arabie Saoudite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages