Mu birego byatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera mu Rukiko rwo mu Mujyi wa San Francisco byavugaga ko abashoferi ba Uber bakunze kwanga gutwara abafite ubumuga harimo abatabona bakunze gufashwa n’inyamaswa ndetse n’abafite amagare abafasha.
Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko Uber n’abashoferi bayo bakunze kongeraho amafaranga y’inyongera kuri aba bantu bafite ubumuga, aho bavuga ko ari ayo gusukura aho inyamaswa zibafasha zanduje mu modoka. Gusa iyo bamwe banze kuyishyura ntabwo bajya babatwara ndetse n’ibindi bibazo bagaragaje.
Ibirego byagiraga biti “Ivangura rikorerwa abafite ubumuga muri Uber ryatumye abenshi muri bo bahomba amafaranga, barahangayika ndetse abandi batangira no kugira agahinda gakabije.”
Uber ntabwo yigeze igira icyo itangaza kuri ibi birego
Ntabwo ubwa mbere Uber ijyanywe mu nkiko kubera gufata nabi abakiliya kuko muri 2022 yajyanywe mu rukiko n’abagore 550 bashinjaga abashoferi bayo kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!