00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakajije amabwiriza ya Visa; impinduka zihera ku banyeshuri n’abanyamakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 12:11
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduye amabwiriza agenga igihe abanyamahanga bemererwa kuguma muri icyo gihugu bakoresheje Visa zo kwiga, iz’abanyamakuru ndetse n’iz’abitabira gahunda z’amahugurwa.

Izi mpinduka nshya zashyizweho na Minisiteri ishinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Amerika zigamije gushyiraho igihe ntarengwa kuri Visa zimwe na zimwe, mu gihe mbere abahawe izo Visa bashoboraga kuguma muri Amerika igihe cyose gahunda yabo y’amasomo, akazi cyangwa ibikorwa bari bagiyemo byari bigikomeje.

Mbere y’izi mpinduka, abanyeshuri mpuzamahanga bafite Visa yo mu cyiciro cya F, abitabira gahunda z’amahugurwa bafite Visa ya J, ndetse n’abanyamakuru bafite Visa ya I, bashoboraga kuguma muri Amerika igihe cyose amasomo yabo, gahunda yabo cyangwa akazi kabo byari bikomeje.

Ni ukuvuga ko Visa itahabwaga igihe runaka gihamye gusa, ahubwo igihe cyayo cyajyanaga n’igihe umuntu amaze mu gikorwa cyamujyanye muri Amerika.

Ni iki cyahindutse?

Amabwiriza mashya yashyizeho igihe ntarengwa kuri izi Visa: abanyeshuri mpuzamahanga n’abitabira gahunda zo kungurana imico bazajya bahabwa Visa zitarenza imyaka ine.

Abanyamakuru b’abanyamahanga bazajya bahabwa Visa z’iminsi 240 gusa.

Ku banyamakuru bakomoka mu Bushinwa, igihe cya Visa kizaba kitarenze iminsi 90.

Abazaba bakeneye kuguma muri Amerika nyuma y’icyo gihe bazajya basaba kongererwa igihe binyuze mu nzego zibishinzwe cyangwa bagasohoka muri Amerika bakongera gusaba kwemererwa kuhasubira.

Impinduka ku banyeshuri barangiza amashuri

Hari n’izindi mpinduka zizagira ingaruka ku banyeshuri mpuzamahanga.

Mbere, umunyeshuri warangije amasomo muri Amerika yahabwaga iminsi 60 yo gutegura intambwe ikurikiraho, yaba gushaka akazi cyangwa gutegura gusubira mu gihugu cye. Ubu icyo gihe kizagabanywa kibe iminsi 30.

Iyi minisiteri yavuze ko impamvu y’izi mpinduka ari ukongera ubushobozi bwo gukurikirana abanyamahanga baba muri Amerika bafite Visa z’igihe gito.

Urwo rwego ruvuga ko umubare w’abanyeshuri n’abandi banyamahanga binjira muri Amerika wiyongereye cyane. Mu 2024, Amerika yakiriye abanyeshuri bafite Visa zirenga miliyoni 1,8, umubare wiyongereyeho hejuru ya 11% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Muri uwo mwaka kandi, hatanzwe Visa ku bantu barenga 500.000 bitabiriye gahunda z’amahugurwa ndetse n’abanyamakuru barenga 37.300.

Iyi minisiteri yavuze kandi ko ubwiyongere bw’abo bantu butuma bigorana gukurikirana neza niba abakoresha izo Visa bakurikiza amabwiriza agenga kuba muri Amerika.

Bamwe bavuga ko aya mabwiriza ashobora kongera inzitizi ku banyamahanga biga, bakora ubushakashatsi cyangwa bakorera mu itangazamakuru muri Amerika.

Aya mabwiriza mashya azatangira gukurikizwa nyuma y’iminsi 60 atangajwe mu igazeti ya Leta ya Amerika nyuma yo gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages