00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakubye kabiri umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 7 August 2025 saa 12:57
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakubye kabiri umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, ugera kuri 50% uvuye kuri 25%, nyuma y’uko Perezida Donald Trump ashinje u Buhinde gukomeza kugura peteroli ikomoka mu Burusiya.

Byatangiye u Buhinde bushyirirwaho umusoro wa 25%, mu byo Trump yabushinjaga hakabamo gukorana n’u Burusiya mu kugura intwaro na peteroli.

U Buhinde bwihagazeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanga kuva ku izima ndetse ishinja Amerika kurenga ku mategeko mpuzamahanga, inavuga ko u Buhinde budateze kugabanya ubucuruzi bwabo n’u Burusiya.

Uku kwinangira kwarakaje Trump, ahita atangaza ko u Buhinde bugiye bushyiriweho undi musoro, bituma ibicuruzwa bituruka mu Buhinde bizajya byishyira nibura 50% by’umusoro.

U Burusiya bwamaganye ibihano Amerika ikomeje gushyira ku bafatanyabikorwa bayo, barimo u Buhinde, u Bushinwa na Brazil. Bukavuga ko ibihugu byigenga bifite uburenganzira bwo kwihitiramo abo bikorana mu bucuruzi n’uburyo bifatanya n’andi mahanga.

Byitezwe ko iki cyemezo kizashegesha ubukungu bw’u Buhinde kuko Amerika yihariye 20% by’ibicuruzwa byose u Buhinde bwohereza mu mahanga. Ku rundi ruhande, ibicuruzwa u Buhinde bwohereza muri Amerika bingana na 2.5% by’umusaruro mbumbe w’icyo gihugu, ibyumvikanisha uburyo iri soko ari ingenzi cyane ku Buhinde.

Hagati ya Mata 2024 na Werurwe 2025, u Buhinde bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 86,51$, butumizayo ibifite agaciro ka miliyari 45,33$, bivuze ko ikinyuranyo mu bihugu byombi ari miliyari 41,18$.

Amerika yakubye kabiri umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages