Mu butumwa yanyujije kuri X, ku wa 6 Nzeri 2025, Vance yashimagije icyo gitero, agira ati “Kwica abagize uyu mutwe, bangizaga ubuzima bw’Abanyamerika babashora mu biyobyabwenge ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi ingabo zacu zishobora gukora.”

Ku wa 2 Nzeri 2025, Amerika yarashe, inasenya ubwato bwari mu majyepfo y’inyanja ya Caraïbes, ihitana abantu 11 bari baburimo, nyuma y’uko Perezida Donald Trump abushinje gutwara ibiyobyabwenge.

Trump yahamije ko ubwo bwato bufitanye isano n’umutwe wa Tren de Aragua, yashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Abayobora Venezuela bo batangaje ko amashusho y’icyo gitero ari ibihimbano.

Ibi ntibyishimiwe na Brian Krassenstein, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, unazwiho kunenga bikomeye politiki ya Trump. Yahamije ko kwica abaturage b’ikindi gihugu, batajyanywe no mu rukiko ari icyaha cy’intambara.

Vance ntiyatinze kumusubiza, amubwira ko atitaye ku nyito yose yabiha.

Iki gitero cyaje, nyuma y’aho mu kwezi gushize, Amerika yohereje amato menshi y’intambara mu burengerazuba bw’inyanja ya Caraïbes, nk’imwe mu ngamba za Trump zo guhangana n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bica muri iyi nyanja byoherejwe mu gihugu cye.

Mu 2020, urukiko rwa Amerika rwashinje Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro kuyobora umutwe wa Cartel de los Soles, ariko we yisobanura avuga ko ari umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

CNN yatangaje ko Perezida Trump ashobora kugaba ibitero muri Venezuela agamije kurandura imitwe icuruza ibiyobyabwenge imaze igihe ihangayikishije igihugu cye.

JD Vance yakuriye inzira ku murima abarakajwe n’igitero Amerika yagabye ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Venezuela
JD Vance yakuriye inzira ku murima abarakajwe n’igitero Amerika yagabye ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Venezuela