Ku wa Gatanu, ubuyobozi bwa Donald Trump, bwatangaje ko bukuyeho viza ku bantu batatangajwe amazina bari n’abahoze ari abayobozi b’Ishyaka rya Communistes ry’Abashinwa bakekwaho kubangamira ukwigenga kwa Hong Kong.
Amerika ifashe iki cyemezo mu gihe inteko ishinga amategeko y’u Bushinwa iherutse guterana itora itegeko ryerekeye umutekano muri Hong Kong, rishobora gushyiraho ibihano ku baharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kwigenga kwayo.
U Bushinwa bwasezeranyije ubwigenge busesuye Hong Kong mu 1997 ubwo bwayigaruriraga nka teritwari ivuye mu maboko y’Abongereza gusa ngo ntibyubahirijwe. Abasesenguzi bavuga ko itegeko u Bushinwa bushaka gushyiraho rizakuraho burundu umudendezo Hong Kong yari ifite kugeza ubu.
Ibyo ngo bishobora kubyutsa imyagaragambyo yo guharanira demokarasi yibasiye uwo mujyi mu mwaka ushize, isa n’aho yahagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus.
Umunyamabanga wa Leta Mike Pompeo ubwo yatangazaga ibyo bihano yasabye u Bushinwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano bwagiranye n’u Bwongereza aha ubwigenge Hong Kong.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika irahamagarira u Bushinwa kubahiriza ibyo bwiyemeje n’inshingano bikubiye mu masezerano buhuriyeho n’u Bwongereza.”
Sena ya Amerika iherutse kandi gutora umushinga w’itegeko ku bwigenge bwa Hong Kong, Hong Kong Autonomy Act, rizashyira ibihano ku bayobozi b’Abashinwa n’Abapolisi ba Hong Kong, bagaragaza ko bashaka kwangiza ubwigenge bwa Hong Kong.
Uwo mushinga w’itegeko utegerejwe kwemezwa n’abadepite ubundi ukagirwa itegeko na Perezida Trump, uzahana n’amabanki akora ubucuruzi akorana n’abantu nk’abo.
Ntabwo amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa aje kubera ubwigenge bwa Hong Kong, ahubwo amaze igihe ashingiye bucuruzi, icyorezo cya coronavirus n’ibyo benshi babona nko kwaguka k’u Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO