00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yanze kwemeza Ambasaderi w’u Bufaransa?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2026 saa 08:10
Yasuwe :

Umubano w’u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje gututumbamo agatotsi, nyuma y’uko Washington itaremeza Ambasaderi mushya w’u Bufaransa muri icyo gihugu, Aurélien Lechevallier.

Si kenshi Ambasaderi w’igihugu yangirwa guhagararira igihugu cye mu kindi. Mu mateka, byigeze kubaho hagati y’u Bufaransa na Vatican ndetse no mu minsi ishize hagati y’u Bufaransa na Burkina Faso, ariko kuba byagera ku gihugu cya hafi nka Amerika ni ibintu bidasanzwe.

Agatotsi mu mubano w’u Bufaransa na Amerika gasa n’aho katangiye ku wa 24 Nyakanga, ubwo uhagarariye u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye i Genève yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwa X anenga bikomeye icyemezo cya Amerika cyo kwanga kongera manda y’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk.

Amerika yari mu bihugu 10 byatoye birwanya kongera iyo manda. Nyuma y’ayo majwi, u Bufaransa bwatangaje ko Amerika “yahoze ari urugero mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ubu bitakiri uko”, ndetse buyinenga kuba yarisanze ku ruhande rumwe n’ibihugu nka Koreya ya Ruguru, Nicaragua, Mali n’u Burusiya.

Aya magambo ntiyishimiwe na Washington. Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, intumwa za Amerika zasohotse mu cyumba ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Jérôme Bonnafont, yari agiye gutanga ijambo.

Umuyobozi wungirije uhagarariye Amerika muri Loni yavuze ko igihugu kimwe mu bigize ako Kanama cyagerageje kwigira nk’aho gifite ububasha bwo kunenga no kwigisha abandi ku bibazo bitandukanye, harimo n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Nyuma y’ibyo, Amerika yahagaritse gahunda yo kwemeza Aurélien Lechevallier nk’Ambasaderi mushya w’u Bufaransa i Washington. Uyu ni umwe mu bantu ba hafi ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot.

Mu mikorere y’ububanyi n’amahanga, Perezida w’igihugu ni we ushyiraho Ambasaderi ugihagararira mu mahanga, ariko uwo Ambasaderi agomba kubanza guhabwa uburenganzira n’igihugu agiye gukoreramo.

Kugeza ubu, ibiganiro byatangiye hagati ya Paris na Washington kugira ngo iki kibazo gikemuke, aho u Bufaransa bwizeye ko Aurélien Lechevallier azemezwa vuba agatangira inshingano ze zo guhagararira igihugu cye muri Amerika.

Amerika ntiremeza Aurélien Lechevallier nka Ambasaderi w’u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages