Marco Rubio abinyujije kuri X, ku wa 5 Gashyantare 2025, yavuze ko “Ntabwo nzitabira inama ya G20 i Johannesburg. Afurika y’Epfo iri gukora ibintu bibi cyane, kwimura abantu mu mitungo yabo.”
Yakomeje agaragaza ko iyi nama izigirwamo ibijyanye no gukorera hamwe, uburinganire no kurwanya ubusumbane n’imihindagurikire y’ibihe, ashimangira ko bitamushishikaje kuko “akazi kanjye ni uguharanira inyungu za Amerika, aho gusesagura imisoro y’abaturage, cyangwa gushyigikira abarwanya Amerika.”
Rubio atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump avuze ko Amerika yahagaritse inkunga zose yageneraga Afurika y’Epfo, nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa ashyizeho itegeko ryambura ubutaka abaturage biganjemo abazungu, badahawe ingurane.
Afurika y’Epfo iyoboye Umuryango wa G20 kugeza mu Ugushyingo 2025, izakira inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kuva tariki 20-21 Gashyantare 2025 i Johannesburg.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!