Nyuma y’ibyo bitero, Perezida Donald Trump yavuze ko Iran izahanwa “mu buryo bukomeye” mu gihe yaba ikomeje ibikorwa byo kwihorera.
Ku rundi ruhande, IRGC yatangaje ko Amerika izicuza ibyo yakoze. Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko habaye ibitero by’ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote byibasiye ibirindiro by’ingabo za Amerika n’ibikorwa by’inyungu zayo mu karere.
Iki gitero cyakurikiye ibindi byari byagabwe mbere, aho ingabo za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya Iran biri ku Kirwa cya Larak muri Hormuz. Iran yahise yihorera irasa misile ku birindiro by’indege bya Amerika biri muri Jordanie.
Abayobozi bo mu karere bavuze ko igisasu cyaguye hafi ya Sirik mu majyepfo ya Iran, gihitana abantu babiri ndetse kigakomeretsa abandi bari mu bukwe. Hari n’andi makuru avuga ko ibisasu byageze mu bice bya Chabahar, Konarak, ku kibuga cy’indege cya Jiroft ndetse no ku birwa bya Qeshm na Bandar Abbas.
Amerika na Israel byari byagabye ibitero byinshi kuri Iran, nyuma Iran yihorera irasa kuri Israel, ibirindiro bya Amerika n’ibindi bihugu byo mu karere, ndetse ifunga urujya n’uruza rw’ubwato mu nzira ya Hormuz.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!