Nyuma y’uko ubu bwato bwarenze ku mabwiriza yo guhagarara bwari buri guhabwa, igisirikare kirwanira mu mazi cya Amerika cyarashe ahaba moteri yabwo.
Iran yise ifatirwa ry’ubu bwato igikorwa cy’ubwambuzi bwitwaje intwaro, yizeza kwihimura vuba. Iki gihugu kandi cyatangaje ko ibi ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano y’ibyumweru bibiri yemeranyijweho n’impande zombi.
Ibi bibaye mu gihe Amerika yavuze ko hari ibindi biganiro by’amahoro byari biteganyijwe muri Pakistan, ariko abayobozi ba Iran bavuze ko batazitabira mu gihe igikorwa cya Amerika cyo gufunga ibyambu byayo kigikomeje.
Mu minsi ishize Iran yisubiyeho ifunga inzira ya Hormuz ishinja Amerika kutubahiriza ibyari byemeranyijweho. Iyi nzira itaramaze amasaha 24 ifunguye yari yafunguwe ku wa Gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!