Ubwato bwafashwe ni ubwitwa Bella-1 bwafashwe ku wa 7 Mutarama 2026 mu Nyanja ya Atlantique, aho Amerika yasobanuye ko bwafashwe bwahinduriwe izina bwitwa Marinera bunashyirwaho ibendera ry’u Burusiya ariko ari ubwa Venezuela.
Ubu bwato bwari burimo abantu 28 barimo Abanya-Georgia batandatu, Abanya-Ukraine 17, Abahinde batatu ndetse n’Abarusiya babiri.
Nyuma y’ifatwa ry’ubu bwato, u Burusiya bwahise busaba Amerika kurekura abasare bafatiwe muri ubwo bwato, buvuga ko n’ifatwa ryabwo ryari ukwangiza amategeko mpuzamahanga agenga imikorere yo mu mazi.
Ku wa 28 Mutarama 2026, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yabwiye itangazamakuru ko abasare babo bari bafashwe barekuwe.
Ati “Abasare babiri barekuwe ndetse bari mu nzira bagaruka mu Burusiya.”
Ubwo Venezuela yari iyobowe na Nicolás Maduro yagiye ifatirwa ibihano byinshi birimo no kuyibuza gucuruza peteroli yayo, byanatumye amato ayitwara atangira gufatirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!