Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afghanistan, Amir Khan Muttaqi yavuze ko umwe mu bantu babo b’ingenzi Bashir Noorzai yarekuwe na Amerika kugira ngo bemere kurekura Mark Frerichs.
Muttaqi yatangaje ko Bashir yabagezeho kuri uyu wa Mbere nyuma y’igihe kinini cy’ibiganiro.
Mark Frerichs ni injeniyeri wahoze mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashimuswe n’abatalibani muri Mutarama 2020 muri Afghanistan aho yakoraga mu mishinga ijyanye n’ubwubatsi.
Deutche Welle yatangaje ko Bashir Noorzai wari umaze imyaka 17 afungiye muri Amerika, yagaragaye ari kumwe na Muttaqi mu kiganiro n’abanyamakuru.
Bashir Noorzai yakatiwe burundu n’inkiko za Amerika mu 2005 nyuma yo gumywa ibyaha byo gucuruza ikiyobyabwenge cya heroine acyinjiza muri Amerika.






Ibitekerezo 0