Byatangajwe n’Umunyamabanga wa leta wungirije, ushinzwe demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ umurimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tom Malinowski, mu kiganiro na Associated Press kuri uyu wa 4 Kamena 2015.
Malinowski yavuze ko ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye n’ iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zidakwiye gutuma ukutumvikana kubangamira ubufatanye bwatsinze umutwe wa M23 mu mwaka wa 2013.
Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko guverinoma n’ Umuryango w’ Abibumbye bakorana, mu gusubukura ubufatanye bwanatanze umusaruro mu gihe cyashize, ntibatume ukutumvikana kudindiza ubufatanye bukenewe mu gutabara ubuzima bw’ abaturage mu Burasirazuba.”
Uku gufatanya ngo gukwiye gushyirwa mu bikorwa n’ubwo Umuryango w’ Abibumbye ushinja ibyaha abajenerali leta ya Congo yashinze kuyobora ibitero kuri FDLR.
Muri Gashyantare nibwo Loni yatangaje ko ihagaritse ubufasha yageneraga Leta ya Congo mu guhangana na FDLR, nyuma y’aho iki gihugu cyahaye abajenerali babili; Gen. Bruno Mundevu na Gen. Fall Sikabwe, inshingano zo kuyobora ibitero kuri FDLR, kandi Loni yo ibashinja ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibirego Leta ya Congo yo yamaganiye kure.
Kugeza ubu, Umuryango w’ Abibumbye binyuze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifite muri iki gihugu intumwa zigera ku 22,016 zirimo abasirikare n’ abapolisi.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ndetse Amerika ikaba yarawushyize ku rutonde rw’ imitwe y’ iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO