Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo habaye igitero gikomeye cy’ikoranabuhanga, cyibasiye mudasobwa zo mu bitaro, z’abacuruzi, z’amabanki n’abandi zigera ku bihumbi 300, mu bihugu bigera mu 150 birimo ibikomeye ku Isi nk’u Bwongereza, u Buhinde, u Bufaransa, u Burusiya n’ibindi.
Iki gitero cyari gishingiye kuri Virusi yiswe ‘Wannacry’, ubwo cyatangiraga muri Gicurasi, cyahereye mu ikoranabuhanga ry’ibitaro bitandukanye n’urwego rw’ubuvuzi mu Bwongereza (National Health Service, NHS), gituma gahunda nyinshi zari zahawe abarwayi zisubikwa.
Umujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano, Thomas Bossert, niwe wabwiye ikinyamakuru Wall Street Journal ko hari ibimenyetso bifatika, bigaragaza ko Koreya ya Ruguru yagize uruhare rutaziguye muri icyo gitero cy’ikoranabuhanga, kandi ko izakomeza kuyifatira ingamba no kuyishyiraho igitutu igamije gukoma mu nkokora umugambi wayo ku bitero by’ikoranabuhanga.
Mu Ugushyingo uyu mwaka, Leta y’u Bwongereza nayo yari yatangaje ko mu bihugu bishobora kuba byaragize uruhare muri icyo gitero, hashobora kuba harimo Koreya ya Ruguru.
Nubwo Thomas atasobanuye neza ingamba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufatira Koreya ya Ruguru bisanzwe birebana ay’ingwe, n’ubundi iri mu bihano bijyanye n’ubukungu kubera ibikorwa byayo byo gukomeza gucura no kugerageza intwaro za kirimbuzi.
Amerika yaherukaga gushyira mu mjwi Koreya ya Ruguru ku bitero by’ikoranabuhanga mu 2014, ku gitero cyari cyibasiye inzu itunganya filimi ya ‘Sony Pictures’ kigashyira ku karubanda amakuru y’ibanga y’abakozi bayo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO