Izi mpunzi zavuye muri Haiti kubera ibibazo by’umutekano bimaze iminsi muri icyo gihugu, byatangiye gututumba nyuma y’urupfu rwa Jovenal Moise wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, akaza kwicwa arashwe.
Iki gihugu cyaje guhura n’umutingito ukomeye wakomeje gusubiza ibintu mu kangaratete, bituma abaturage ba Haiti bari mu bakennye ku Isi, bahitamo gushaka ubuhungiro mu bindi bihugu.
Abageze muri Amerika bari bamaze igihe kirekire bakora ingendo ndende zanyuze muri Mexique, mbere y’uko bagera muri Haiti.
Amerika yatangaje ko abo baturage bazasubizwa muri Haiti, bitewe n’iteka ryaciwe na Perezida Trump rivuga ko abantu bahungira muri Amerika badafite ibyangombwa muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 kiri guca ibintu, bagomba gusubizwa mu bihugu byabo.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko iki cyemezo cya Amerika kidakwiriye, ko isubizwayo ry’aba bantu ari ukubatererana, kuko igihugu basubijwemo kimaze iminsi kiri mu bibazo bikomeye, byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage.


Ibitekerezo 0