Ni ibiganiro byabereye mu muhezo hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, ubwo Trump yari mu ruzinduko rw’iminsi itanu ku kibuga cya Golf cya Turnberry.

Aya masezerano aje nyuma y’amezi menshi hari ubwumvikane buke hagati y’ibi bihugu by’ibihangange mu bukungu ku Isi.

Hashyizweho umusoro wa 15% ku bicuruzwa byose byoherezwa muri Amerika biva mu bihugu bigize EU, ungana na kimwe cya kabiri cy’uwari washyizweho wa 30%.

Trump yagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kugabanya icyuho Amerika ifite mu bucuruzi, avuga ko EU yiyemeje gushora miliyari 600$ mu kugura ibikoresho bya gisirikare.

Ati "Twashyize umukono ku masezerano. Ni amasezerano meza kuri buri wese, bizatuma dukorera hamwe cyane kurushaho."

Yongeraho ko EU izafungura isoko ryayo ku bicuruzwa bimwe biva muri Amerika nta musoro.

Umuyobozi wa EU, Von de Leyen yashimye ayo masezerano, avuga ko azazana ituze n’umutekano mu bucuruzi hagati y’impande zombi, dore ko EU na Amerika bifite hafi kimwe cya gatatu cy’ubucuruzi ku Isi hose.

Ati "Ni iby’agaciro gushyira umukono ku masezerano."

Uretse ibihugu byo muri EU, Trump kandi aherutse kugirana amasezerano y’ubucuruzi na Indonesia, u Buyapani, Vietnam na Philippines n’ubwo intego ye yo gusinya amasezerano 90 mu minsi 90 atarayigeraho.

Abayobozi batandukanye b’i Burayi bashimye ayo masezerano ariko basaba ko habaho isuzuma ryimbitse ndetse hakanatangwa ibisobanuro byayo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU byemeranyije amasezerano yo gushyiraho igabanyirizwa ry'umusoro wa 15%
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU byemeranyije amasezerano yo gushyiraho igabanyirizwa ry'umusoro wa 15%