Umugaba Mukuru w'ingabo za Amerika, General Mark Milley, ku wa Gatatu yavuze ko igihugu cye kitagabanyije inkunga cyateraga Ukraine mu bya gisirikare, ariko avuga ko igihe cy'ibiganiro kigeze nyuma y'uko Ukraine itangiye kwigarurira tumwe mu duce u Burusiya bwari bwaratwaye.

Milley yavuze ko bigoye ngo Ukraine yigarurire uduce twose u Burusiya bwatwaye, bityo ko inzira nziza yo kurangiza intambara vuba ari ibiganiro.

Umuvugizi w'ibiro bya Perezida wa Amerika mu bijyanye n'umutekano, John Kirby ku wa Gatanu yavuze ko Amerika itari guhatira Ukraine kujya mu biganiro cyangwa kwemera kubura uduce twayo u Burusiya bwatwaye.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru, Umuyobozi w'Ikigo cy'ubutasi cya Amerika, William Burns, yaganiriye na mugenzi we w'u Burusiya, Sergei Naryshkin, ari nabwo bwa mbere abo bayobozi bari bahuye kuva intambara yatangira muri Gashyantare uyu mwaka.

Ntabwo ibyo baganiriye biramenyekana. Icyakora, inama yasoje Burns ahita ajya guhura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Amerika yagaragaje ko bigoye ngo Ukraine izagaruze binyuze mu ntambara uduce twose u Burusiya bwatwaye
Amerika yagaragaje ko bigoye ngo Ukraine izagaruze binyuze mu ntambara uduce twose u Burusiya bwatwaye