00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashyizeho amabwiriza abuza abafite amikoro make kugura ibikungahaye ku isukari n’amavuta

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 2 January 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Leta eshanu zo muri Amerika zirimo West Virginia, Utah, Indiana, Iowa na Nebraska, zatangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya abuza abafite amikoro make bahabwa nkunganire ku kugura ibiribwa binyuze muri gahunda ya SNAP kugura ibiribwa n’ibinyobwa bifite isukari n’amavuta menshi.

Supplemental Nutrition Assistance Program (SNAP) ni gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igamije kunganira imiryango ifite amikoro make kubona ubushobozi bwo kugura ibiribwa bifite intungamubiri.

Ibi byemezo byashyizweho ku bufatanye bwa Minisitiri w’Ubuzima wa Amerika, Robert F. Kennedy Jr na Minisitiri w’Ubuhinzi Brooke Rollins, bavuga ko amafaranga y’abasora atagomba gukoreshwa mu kugura ibiribwa byongera indwara zidakira.

Kennedy yagize ati “Mu myaka ine ishize abari muri gahunda ya SNAP bakoresheje amafaranga y’abasora mu kugura soda na bombo ibintu byongera indwara zituruka ku isukari n’izindi ndwara zidakira.”

Muri aya mabwiriza biteganyijwe ko kuri uyu wa kane, Western Virginia na Utah bihagarika kugura soda, Nebraska igahagarika kugura soda n’ibinyobwa byongera imbaraga (energy drinks), Indiana igahagarika kugura soda na bombo naho Iowa igashyiraho amategeko akomeye kurusha ayandi abuza kugura bombo, soda n’ibindi biribwa byose byashyizweho shokola n’ibindi.

Aya mabwiriza yo guhagarika kugura ibiribwa bimwe na bimwe azakomeza gushyirwa mu bikorwa no mu zindi Leta mu 2026 nka Florida na Texas bizatangira gushyira mu bikorwa iri tegeko muri Mata, South Carolina muri Kanama naho Missouri mu Ukwakira.

Abadashyigikiye iri tegeko bavuga ko aya mabwiriza mashya azateza urujijo ku bacuruzi n’abahabwa serivisi, bagaragaza ko gahunda ya SNAP isanzwe ifite ibindi bibazo bikomeye, bityo idashobora guhangana n’izi mpinduka.

Kugeza ubu abantu hafi miliyoni 42 bangana na 12% by’abaturage bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahabwa ubufasha bwa SNAP.

Amerika yashyizeho amabwiriza akumira ab'amikoro make kugura ibicuruzwa bifite isukari n'amavuta menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages