Adan washyizwe mu byihebe mpuzamahanga mu 2018, asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Al Shabab, akaba agira uruhare rukomeye mu guhuza amashami atandukanye y’uwo mutwe n’undi mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.
Al Shabab ni umutwe umaze imyaka isaga 15 warazonze Leta ya Somalia. Mu 2011/2012 warushijwe imbaraga n’ingabo za Leta n’amahanga, uva mu bice by’umujyi wimukira mu bice by’icyaro ari naho ukunze kuva ugaba ibitero ku bice bitandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika igaragaza uwo mutwe nk’ikibangamiye amahoro mu ihembe rya Afurika ndetse n’inyungu z’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!