Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse ku wa Kabiri w’iki cyumweru, igatagaza ko uyu mugabo Adel ari we muyobozi mushya w’uyu mutwe kandi yiteguye gukomeza ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi.
Nubwo bimeze bityo ariko uyu mutwe ntabwo umutangaza nk’umuyobozi mushya wawo kubera ko uburakari bwa bamwe mu Batalibani bari batarumva neza ko Zawahari wawuyoboraga yishwe.
Iyi raporo kandi igaragaza ko uyu mutwe ugifite n’impungenge kuko kuri ubu ahantu atuye hazwi.
Uyu mugabo w’imyaka 62 ni Umunyamisiri wanabaye no mu gisirikare cy’icyo gihugu aho yavuyemo afite ipeti rya Lieutenant- Colonel.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko uyu mugabo ari mu batangaga imyitozo ku bagabye ibitero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2001.
Kuva mu 2001, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze guhigisha uruhindu abayobozi b'uyu mutwe mu gisa no kwihorera kuri ibyo bitero yagabweho.
Iryo ni na ryo shingiro ryo gushyiraho miliyoni 10 $ ni ukuvuga asaga miliyari 10 Frw ku muntu wayishyikiriza umutwe w'uyu mugabo ugiye kuyobora Al Qaeda nyuma y'iyicwa rya Zawahari umwaka ushize.






Ibitekerezo 0