00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 30 July 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye guhana igihugu cy’u Buhinde kubera gukorana bya hafi n’u Burusiya, agishyiriraho imisoro ya 25% ndetse n’ibindi bihano bitandukanye.

Uyu mwanzuro Trump yawufashe nyuma yo gushyiriraho u Burusiya iminsi ntarengwa 10 yo kuba bahagaritse intambara muri Ukraine.

Ku wa 30 Nyakanga 2025, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko nubwo u Buhinde ari inshuti ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko bajya bakorana ubucuruzi, ariko atishimira imyitwarire yabwo muri iyi minsi, cyane cyane umubano n’u Burusiya.

Yavuze ko bidakwiriye ko u Buhinde bukomeza kugura intwaro ndetse n’ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya kubera ko bitiza umurindi iki gihugu kimaze igihe kiri mu ntambara na Ukraine.

Yanditse ati “Ibi byose ntabwo ari byiza rwose kandi u Buhinde bukwiriye kuzajya bwishyura imisoro ya 25% ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika ndetse hari n’ibindi bihano biziyongeraho, bikazatangira gukurikizwa ku wa 1 Kanama uyu mwaka.”

Ntabwo ari bwo bwa mbere Amerika yashyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa biva mu Buhinde kubera ko muri Werurwe 2025 iki gihugu cyashyiriweho umusoro wa 26% ku bicuruzwa birimo ibyuma ndetse n’ibindi gusa uwo musoro waje kuvanwaho.

Ku rundi ruhande u Buhinde bwatangaje ko buzagirana ibiganiro by’ubucuruzi na Amerika igihe bazumva ko biteguye, gusa bugaya imyitwarire ya Perezida Trump.

Amerika yashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages