Uyu musoro uzatangira kubahirizwa ku itariki ya 1 Kanama, aho ibicuruzwa byose bituruka muri ibyo bihugu bizashyirirwaho uwo musoro.
Adaciye ku ruhande, Trump yavuze ko ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ibyo Amerika yohereza mu Buyapani na Koreya y’Epfo n’ibyo ikurayo ari "Ikibazo kinini ku bukungu bwacu n’umutekano w’igihugu cyacu."
Mu minsi mike iri imbere, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bwongere imisoro ku bihugu bihugu, bikavugwa ko n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uzagirwaho ingaruka n’icyo cyemezo.
Vietnam iherutse kugirana amasezerano na Amerika, aho yemeye ko ibicuruzwa biva muri Amerika bizajya byinjira muri icyo gihugu nta musoro n’umwe bitanze, mu gihe ibiva muri Vietnam byinjira muri Amerika bizajya byishyura umusoro wa 20%.
Ibicuruzwa byakorewe mu kindi gihugu, wenda nko mu Bushinwa, ariko bikanyuzwa muri Vietnam, byo bizajya byishyura umusoro wa 40% mbere yo kwinjira ku isoko rya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!