Mu byo uyu mugabo yajijije iki gihugu harimo no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho Trump yavuze ko icyo gihugu kiri kurenga ku mategeko ndetse kigafata imyanzuro ihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Yatanze urugero kuri Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida w'icyo gihugu, ariko ubu akaba ari gushinjwa kugira uruhare mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi wapfubye mu 2022.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Trump yari yaciye amarenga y'uko ashobora kongera umusoro ku bicuruzwa buturuka muri Brazil, icyo gihe Perezida w'icyo gihugu, Luiz Inacio Lula da Silva, avuga ko Amerika niyibeshya igashyiraho uyu musoro, Brazil itazabyihanganira ahubwo nayo izihimura.

Ubucuruzi hagati y'impande zombi bwari bugeze ku gaciro ka miliyari 92$ mu mwaka ushize.