Perezida Zelensky wa Ukraine yatangaje ko icyo gitero cyashwanyaguje indege 41 z’intambara z’u Burusiya.
Ni ibyatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters ku wa 4 Kamena 2025, iki kinyamakuru kivuga ko ari amakuru cyahawe n’inzego z’ubuyobozi bwa Amerika ariko umwirondoro w’uwatanze ayo makuru ugirwa ibanga.
Iki gitero cya Ukraine cyiswe ‘Spider’s Web’ cyagabwe tariki ya 1 Kamena 2025, hifashishijwe drone 117 hagamijwe gusenya ibigo by’ingabo z’u Burusiya bikomeye by’imbere mu gihugu.
Nubwo imibare y’indege zagihiriyemo byagaragajwe ko ari mike ugereranyije n’iyo Perezida Zelensky wa Ukraine yatangaje, Amerika yakigaragaje nk’igikomeye cyane kuko byerekanye ko Ukraine ishobora kugera kure igaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya, ku ntera y’ibilometero 4.300 uvuye ku mupaka.
Icyo gitero Ukraine iherutse kugaba ku Burusiya cyateje impagarara i Moscow, bituma Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yongera gusaba ko ibihugu nka Amerika n’u Bwongereza bishyira igitutu kuri Ukraine igahagarika imirwano.
Nyuma y’iki gitero Perezida Putin yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida wa Amerika, Donald Trump, ndetse Putin amubwira ko u Burusiya bugomba kugira icyo bukora kuri icyo gitero.
Nyuma Trump yavuze ko icyo kiganiro yagiranye na Putin cyagenze neza, ariko ko cyidatanga icyizere cya vuba ku guhagarara kw’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!