Kuri uyu wa Kane nibwo iyo Komisiyo yatangiye kumva abatangabuhamya ba mbere mu mujyi wa Washington. Intego yabo ni ugukora isesengura bakagaragaza ahantu nyaho Covid-19 yaturutse.
Ni mu gihe byari bimaze igihe bivugwa ko ishobora kuba yaraturutse muri laboratwari yo mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ikavamo mu buryo bw’impanuka icyakora abashakashatsi mu by’ubuzima barabinyomoza, bakavuga ko nta gihamya cyabyo gifatika.
Kimisiyo yashyizweho igizwe n’abantu 16 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Byitezwe ko hazavugisha inzobere mu buvuzi, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo, abakora ubucukumbuzi n’abandi.
Hari ubushakashatsi buvuga ko Covid-19 ishobora kuba yaravuye ku nyamaswa ikagera mu bantu binyuze mu nyama, bikabera mu mujyi wa Wuhan ahari isoko ricururizwamo inyama z’inyamaswa zo mu gasozi.
Icyakora, iryo soko rinaherereye hafi ya laboratwari yiga kuri za virusi ya Wuhan Institute of Virology, ku buryo hari abakeka ko yaba yaranavuye muri Laboratwari.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iperereza cyo muri AmerikA ( FBI) Christopher Wray yatangaje ko amahirwe menshi bayaha kuba iyo virusi yaravuye muri Laboratwari mu buryo bw’impanuka, aho kuva mu nyamaswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!