00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yatangiye kugaba ibitero byo kwihorera kuri Iran

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 February 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kugaba ibitero by’indege ku bikorwa bya ’Islamic Resisitance’ ifashwa na Iran, biri muri Iraq na Syria mu rwego rwo kwihorera ku ibitero uyu umutwe wagiye ugaba ku birindiro by’ingabo z’Abanyamerika mu Burasirazuba bwo Hagati harimo n’igiheruka cya drone cyahitanye abasirikare batatu abandi barenga 40 bagakomereka.

Ku wa Gatanu CNN yanditse ko ibi bitero byo kwohorera ari intangiriro y’urukurikirane rw’ibyo Amerika igiye kugaba ku mitwe yitwara gisirikare ifashwa na Iran mu mu Burasirazuba bwo Hagati.

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika ivuga ko mu ijoro ryo ku itariki 2 Mutarama 2024 hagabwe ibitero 85 ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba birenga 125 muri Iraq na Syria harimo n’ibisasu byarasirwaga muri Amerika. Mu bikorwa byarashweho harimo ibigo by’ubutasi, ububiko bw’intwaro, ibirindiro ndetse n’ibindi imitwe y’iterabwoba ikoresha.

Ubuyobozi bwa Amerika kandi buvuga ko bwihanangirije Iran inshuro zihagije ariko igakomeza gushyigikira umutwe wa ’Islamic Resisitance’ ari yo mpamvu hateguwe ibitero birenze kimwe byo kwihorera.

Perezida Joe Biden ashinja Iran kuba yaratanze intwaro abarwanyi ba Islamic Resisitance bakoresheje mu gutera Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati inshuro zirenga 150 kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira.

Uyu mutwe wa ’Islamic Resisitance’ Iran ishinjwa gushyigikira, Amerika ivuga ko ubarizwamo amashami menshi y’indi mitwe y’iterabwoba ari mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse inyeshyamba zayo zikaba zigaba ibitero mu bihe binyuranye muri iki gice ku nkunga ya Leta ya Iran.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages