Donald Trump ashinja Nicolas Maduro uyobora Venezuela kugira uruhare mu bikorwa byo gutundira muri Amerika ibiyobyabwenge.
Inshuro nyinshi Trump yakunze gutangaza ko nta cyo byamutwara kugaba ibitero kuri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Ni imvugo zakurikiwe no kohereza ubwato bw’intambara hafi y’iki gihugu.
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Wall Street Journal (WSJ) yatangaje ko aya makuru yo kwitoza uko Amerika izatera Venezuela yayakuye kuri umwe mu bayobozi b’ingabo zo muri iki gihugu.
Trump kandi yavuze ko kubera uburyo Venezuela ikomeje kuba indiri y’ibiyobyabwenge, ikirere cy’iki gihugu gifunzwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Venezuela, yamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida wa Amerika Donald Trump ko afunze ikirere cya Venezuela n’ibice byegeranye, ndetse ko ari iterabwoba ryo mu bihe by’ubukoloni.
Amerika imaze iminsi yongera abasirikare mu bice byegereye Venezuela, ndetse kuva mu ntangiriro za Nzeri 2025, indege za Amerika zarashe ubwato burenga 20 zahamyaga ko bwabaga buvanye ibiyobyabwenge muri Venezuela. Bwapfiriyemo abantu barenga 80.
World Street Journal igaragaza ko mu biganiro Trump aherutse kugirana na Nicolas Maduro uyobora Venezuela byabaye hifashishijwe telefone mu cyumweru gishize yamusabye ko yava ku buyobozi bw’iki gihugu.
Gusa ntabwo Amerika cyangwa Venezuela ziremeza ko ibyo biganiro byabayeho ndetse na Trump yahakanye ibivugwa ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Maduro.
Muri Kanama 2025, Amerika yakubye kabiri igihembo cy’uzagaragaza ko Maduro acuruza ibiyobyabwenge, kigera kuri miliyoni 50$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!