00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yataye muri yombi Abanya-Kenya 182

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 November 2019 saa 08:45
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zataye muri yombi abantu ibihumbi 118 371 bo mu bihugu bitandukanye barimo abanya-Kenya 182 bayibamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itangazo ibiro bishinzwe gutanga ubwenegihugu na serivisi z’abinjira n’abasohoka byashyize ahabona rivuga ko batawe muri yombi bagerageza gusaba uburenganzira bwo kubayo muri gahunda Amerika yemereramo bamwe mu bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko bahagejejwe ari abana.

Iyi gahunda izwi nka Deferred Action for Childhood Arrivals (DACA), yemerera abantu bagejejweho ari abana kuhaba imyaka ibiri bakabona gusubizwa mu bihugu byabo.

Mu bafashwe harimo abakomoka mu bihugu 78 na 464 batazi ibihugu bakomokamo. Umubare mwishi ni uw’abakomoka muri Mexique (91,272) mu gihe Mali, Nouvelle Zelande na Taiwan kimwe kimwe gifitemo nibura 21.

Muri rusange Afurika ifitemo abagera ku 1100 mu gihe Amerika ya Ruguru yihariye 107.669 naho umugabe wa Océanie ukagira 88. Kenya nicyo gihugu cya Afurika gifitemo abaturage benshi nyuma ya Nigeria ifitemo 209.

Abafashwe ni abari bafite ibyaha bakurikiranyweho no kuba bahabaga mu buryo butemewe n’amategeko nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje.

Gahunda yo kwemerera abantu bagejejwe muri Amerika kuhakorera nibura imyaka ibiri yashyizweho ubwo iki gihugu cyari kiyobowe na Perezida Barack Obama ariko itangira gucibwa intege na Donald Trump wamusimbuye.

Bimwe mu bishingirwaho umuntu asaba kuba muri Amerika binyuze muri iyi gahunda harimo kuba nta byaha akurikiranyweho no kuba atahungabanya umutekano w’igihugu n’abagituye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zataye muri yombi abantu ibihumbi 118 371 bo mu bihugu bitandukanye barimo abanya-Kenya 182 bayibamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages