00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yateguje ko abakozi ba leta bashobora kwirukanwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 October 2025 saa 11:45
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, byatangaje ko abakozi ba Leta mu nzego zitandukanye bagiye gutangira kugabanywa kubera ihagarikwa ry’imirimo imwe n’imwe.

Guhagarika imirimo imwe n’imwe byatangiye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, ubwo abagize Inteko ishinga Amategeko bananirwaga kwemeranya ku mushinga w’ingengo y’Imari ya Leta.

Abasenateri b’Ishyaka ry’Aba-Republicains ari na ryo riri ku butegetsi, basabwaga amajwi 60 kugira ngo umushinga w’itegeko utorwe, gusa ntibyakunze kuko ubwabo ari 53. Bivuze ko kugira ngo utambuke bari bakeneye bagenzi babo b’Aba-Democrates bawutora, ibintu bitakozwe ngo kuko batawukozwaga.

Mu byatumye batawemera harimo kuba wagabanyije ingengo y’imari ya nkunganire yahabwaga abatishoboye mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima ndetse ugabanya amafaranga leta ishora mu rwego rw’ubuzima.

Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025, White House yatangaje ko icyo cyemezo cyo kwanga gutora kwemeza ingengo y’imari cyatumye imirimo imwe n’imwe ihagarikwa, kigiye gutuma n’abakozi ba Leta birukanwa ngo kuko nta cyizere gihari cyo gusubukura iyo mirimo yahagaritswe.

Byagaragajwe ko hari ibimenyetso bike ko buri ruhande ruri gushaka kuzuza ibisabwa kugira ngo umushinga utorwe mu kurangiza icyo kibazo cyatumye imirimo imwe n’imwe ihagarikwa.

Kuva gutora iyo ngengo y’imari byasubikwa, abasenateri bagaragaje ko guhagarika imirimo imwe n’imwe bizagira ingaruka ku bihumbi by’abaturage bashobora kubura akazi, bikaba byagira ingaruka ku bukungu bwa Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri White House, Visi Perezida JD Vance, wari kumwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Karoline Leavitt, yashinje aba-Democrates gushaka gukina imikino ya politiki.

Karoline Leavitt yavuze ko imirimo myinshi igiye gutangira guhagarara mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Yakomeje ati “Rimwe na rimwe ugomba gukora n’ibyo utashakaga gukora. Aba-Democrates badushyize muri ibi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages