Trump yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ubufatanye mu kubyaza umusaruro ingufu za nucleaire butarimo ibijyanye no gukora intwaro z’ubumara.
Trump yagize at “Amasezerano y’ingufu za nucleaire zikoreshwa mu bikorwa bigamije amahoro (nta gutunganya ibikoresho bya kirimbuzi bizaba bihari!)… ajyanye gusa no gukoresha izo ngufu mu bikorwa bitari ibya gisirikare… azemezwa, ariko ashingiye rwose ku kuba Arabie Saoudite izinjira mu Masezerano ya Abraham Accords.”
Aya masezerano yashyizweho ku bw’ubuhuza bwa Trump, yatumye ibihugu bitanu, birimo bine by’Abarabu byemeye kubana neza na Israel.
Mbere, Arabie Saoudite yari yaravuze ko itazemera Leta ya Israel mu gihe Leta ya Palesitine itemewe.
Mu gihe cya manda ya mbere ya Trump ku butegetsi bwa Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Bahrain byashyize umukono ku Masezerano azwi nka Abraham Accords, bituma umubano wa Israel n’ibi bihugu uhinduka bikomeye.
Sudan, Maroc na Kazakhstan na byo byaje gusinya aya masezerano.
Kugeza ubu, Arabie Saoudite ntiragira icyo itangaza ku magambo ya Trump. Ntabwo kandi byahise bimenyekana niba ibyo kuba Arabie Saoudite igomba kwinjira mu Masezerano ya Abraham biri mu byanditswe mu masezerano y’ubufatanye m kubyaza umusaruro ingufu za nucleaire cyangwa niba icyo gihugu cyari cyabyemeye.
Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yavuze ko Trump yari yaraganiriye kenshi n’abayobozi ba Arabie Saoudite kuri iyi ngingo.
Yagize “Yavuze ko niba badashyize umukono ku masezerano ya Abraham Accords, iyi gahunda itazakomeza. Ni yo mpamvu tuzakomeza ibiganiro n’abafatanyabikorwa bacu bo muri Arabie Saoudite mu minsi iri imbere.”
Israel yakiriye neza amagambo ya Trump.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!