00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yategetse Ingabo zayo kuva muri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 February 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse Ingabo zayo kuva muri Ukraine, mu gifatwa nk’ikimenyetso cya nyuma mbere y’uko u Burusiya bwigarurira Ukraine, igitero ‘giteganyijwe isaha iyo ari yo yose’, nk’uko Amerika yakunze kubitangaza.

Ingabo za Amerika zari muri Ukraine gufatanya n’Ingabo z’icyo gihugu mu myitozo ya gisirikare, ariko amakuru akavuga ko zategetse kuva muri icyo gihugu mu gihe cya vuba gishoboka, zikajya mu bindi bice byo mu Burayi.

Amakuru avuga ko iki ari ikimenyetso cya nyuma mbere y’uko u Burusiya bwigarurira Ukraine, kuko bivugwa ko Amerika yanze ko icyo gitero kiba mu gihe igifite Ingabo muri Ukraine, kuko zishobora kwirwanaho bikaba byatera intambara hagati y’ibihugu byombi, ishobora kuvamo Intambara ya Gatatu y’Isi.

Amerika iherutse kuburira abaturage bayo bose kuva muri Ukraine mu gihe gito gishoboka, mu gihe abakozi ba Ambasaderi yayo bagabanyijwe hagasigara bake bashoboka.

Hagati aho, Perezida Vladimir Putin yavuganye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa cyamaze iminota 90, abo impande zombi zagarutse ku bibazo birimo ibyifuzo by’u Burusiya byasuzuguwe, bikaba bishobora gushoza intambara.

Ingabo za Amerika zatangiye kuva muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages