Ikinyamakuru CBS cyanditse ko Amerika ishaka kwihorera ku gitero cya drone ishinja Iran kugiramo uruhare cyabaye ku itariki 28 Mutarama 2024 kigabwe na ’Islamic Resisitance’ kigahitana abasirikare bayo batatu muri Jordanie. Iran na yo yavuze ko itazatindaganya gusubiza Amerika nitangira kuyirasaho.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Perezida Joe Biden yashimangiye ko yamaze kwanzura uburyo kwihorera bizakorwamo nubwo atatanze amakuru arambuye kuri byo.
Amakuru y’igihe nyacyo ibi bitero bizagabirwa ntaramenyekana neza, gusa bizamara igihe kibarirwa mu byumweru nk’uko NBC yabitangaje. Mu bihe bitandukanye Amerika yagiye igerageza kugaba ibitero shuma ku mutwe wa ’Islamic Resistance’ ufashwa na Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!