Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iraq yavuze ko hari Abanyamerika benshi babaga muri iki gihugu baburiwe irengero.
Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika muri Iraq, Scott Bolz yagize ati “Turi gukorana mu buryo bwa hafi n’ubuyobozi bwa Iraq kugira ngo tumenye aho abo baturage ba Amerika baherereye.”
Gusa Bolz ntiyatangaje amazina y’ababuriwe irengero n’icyo bakoraga, ndetse Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika, John Kirby yavuze ko nta byinshi bagomba kuvuga kubera impamvu z’umutekano.
Ati “Kumererwa neza n’umutekano w’Abanyamerika baba mu bihugu byo hanze tubiha umwanya wa mbere.”
Nubwo nta mutwe wari wigamba ibikorwa byo gushimuta aba baturage ba Amerika, Aljazeera dukesha iyi nkuru yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikorwa n’ishami ry’umutwe wa Islamic State rikorera muri Iraq, abarwanyi b’Abashia n’amabandi aba akeneye kubona ingurane y’amafaranga.



















TANGA IGITEKEREZO