00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeje ko ifite intwaro mu isanzure

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 September 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibikorwa byo mu isanzure cyatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko gifite intwaro mu isanzure.

Umuvugizi w’iki gisirikare yatangaje ko Amerika ifite intwaro zigenzura ibikorwa byo mu isanzure zigamije kurinda ibikorwa by’ingabo zayo mu gihe haba igikorwa cy’umwanzi.

Ati "Amerika ifite intwaro zikora ubugenzuzi mu isanzure, zifite ubushobozi bwo kurinda imitwe y’ingabo mu gihe haba igikorwa cy’umwanzi."

Icyakora, ntabwo iki gisirikare cyatangaje ubwoko bw’izi ntwaro cyangwa aho ziherereye mu isanzure.

Iki gisirikare cyasobanuye ko ibikorwa byo kugenzura isanzure bishobora gukoresha uburyo butandukanye, burimo ubwakwangiza ibikoresho by’umwanzi, bukaba bwakwifashishwa mu kugaba ibitero cyangwa mu bwirinzi.

Amerika ivuga ko ikeneye kongera ubushobozi bwo mu isanzure kubera ko ibihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya bikomeje guteza imbere ikoranabuhanga rishobora kubangamira inyungu zayo mu isanzure.

U Bushinwa buvugwa ko bukomeje guteza imbere ubushobozi bwo mu isanzure mu rwego rwo kuvugurura igisirikare cyabwo, mu gihe u Burusiya bwo bufata isanzure nk’ahantu hashobora kubera intambara mu gihe kizaza.

Kuva ihatana mu by’isanzure ryatangira mu myaka ya 1950, ibihugu bikomeye byagiye bishakisha uburyo bwo gukoresha cyangwa kubangamira ibikoresho by’abandi.

Mu 1967, ibihugu byinshi byashyize umukono ku masezerano azwi nka ’Outer Space Treaty’, abuza gushyira intwaro kirimbuzi mu isanzure. Ariko aya masezerano ntiyabujije ibihugu gukora ubushakashatsi ku ntwaro zakoherezwayo.

Muri iki gihe, ibyogajuru bifite uruhare rukomeye mu bikorwa bya gisirikare birimo itumanaho, kugenzura ahantu hatandukanye no kuyobora ibikoresho hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS.

Amerika yemeje ko ifite intwaro mu isanzure ariko ntiyasobanuyeho byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages