00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeje ko ifite ubushobozi bwo kurwana intambara ebyiri icyarimwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 October 2023 saa 08:46
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Yellen yatangaje ko ibigega by’igihugu cye byuzuye ku buryo gifite ubushobozi bwo kurwana intambara ebyiri icyarimwe.

Yellen yabitangarije i Luxembourg kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga na Sky News, mu nama ihuriza hamwe abaminisitiri bashinzwe imari mu bihugu bihuriye muri Eurogroup.

Yellen yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufasha Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya ndetse na Israel iherutse kwinjira mu ntambara n’umutwe wa Hamas.

Ati “Amerika ifite ubushobozi budashidikanywaho bwo gufasha Israel mu bya gisirikare ndetse na Ukraine mu rugamba irimo n’u Burusiya.”

Nubwo Yellen yijeje ko ubushobozi Amerika ibufite, yavuze ko nta wahamya neza ingaruka z’ubukungu izi ntambara zombi zizagira ku Isi n’igihugu cye kirimo, by’umwihariko kubera ko u Burasirazuba bwo hagati Israel iherereyemo bufatwa nk’ikigega cy’Isi mu bya gaz n’ibikomoka kuri peteroli.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kwemeza inkunga ya miliyari $113 zo gufasha Ukraine kuva yajya mu ntambara. Mu cyumweru gishize icyo gihugu cyahamagariye inganda zikora intwaro kwihutisha no kongera ibyo bakora kugira ngo haboneke izo guhereza Ukraine na Israel.

Yellen yavuze ko Amerika ifite ubushobozi bwo kurwana intambara ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages