00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeje ko igisirikare cya Myanmar cyakoreye Jenoside aba-Rohingya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 March 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje bidasubirwaho ko ingabo za Myanmar zakoreye Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ku baturage b’aba Rohingya.

Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere akaba ari bwemeze ku mugaragaro ibimaze igihe bigaragazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku byaha byakorewe aba Rohingya.

Ni igikorwa kiri bubere ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi i Washington D.C.

Abaturage b’aba Rohingya mu 2017 barishwe, bafatwa ku ngufu. Ibi byaha byatumye ababarirwa muri miliyoni bahunga ndetse Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare bakuru bo muri Myanmar bazashinjwa ibya bya Jenoside.

Umusenateri wo mu ishyaka ry’aba-Democrates, Jeff Merkley, yavuze ko ’ashimira ubutegetsi bwa Biden kuba bidasubirwaho bwemeje ko ubwicanyi bwakorewe aba-Rohingya ari jenoside’.

Ati "Nubwo iki cyemezo cyari gitegerejwe igihe kirekire, iyi ni intambwe y’ingirakamaro kandi ikomeye mu kuryoza ubutegetsi bubi ibyo bwakoze".

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru b’igisirikare barimo n’umugaba w’ingabo Min Aung Hlaing, kubera uruhare bagize mu byaha byahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Aba-Rohingya barenga miliyoni bamaze guhunga kubera ubwicanyi bakorewe na leta ya Myanmar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages