Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere akaba ari bwemeze ku mugaragaro ibimaze igihe bigaragazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku byaha byakorewe aba Rohingya.
Ni igikorwa kiri bubere ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi i Washington D.C.
Abaturage b’aba Rohingya mu 2017 barishwe, bafatwa ku ngufu. Ibi byaha byatumye ababarirwa muri miliyoni bahunga ndetse Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare bakuru bo muri Myanmar bazashinjwa ibya bya Jenoside.
Umusenateri wo mu ishyaka ry’aba-Democrates, Jeff Merkley, yavuze ko ’ashimira ubutegetsi bwa Biden kuba bidasubirwaho bwemeje ko ubwicanyi bwakorewe aba-Rohingya ari jenoside’.
Ati "Nubwo iki cyemezo cyari gitegerejwe igihe kirekire, iyi ni intambwe y’ingirakamaro kandi ikomeye mu kuryoza ubutegetsi bubi ibyo bwakoze".
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika yafatiye ibihano abayobozi bakuru b’igisirikare barimo n’umugaba w’ingabo Min Aung Hlaing, kubera uruhare bagize mu byaha byahonyoye uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!