Icyo gitero u Burusiya bwemeza ko cyagabwe na Ukraine, nubwo inzego z’umutekano z’u Burusiya zabashije kukiburizamo kuko zarashe iyo drone nta cyo irakora.
U Burusiya buvuga ko Ukraine itari kwishoboza gutegura icyo gitero idafashijwe na Amerika.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Dmitry Peskov, yagize ati “imyanzuro y’ibitero nka biriya ntabwo ifatirwa i Kyiv, ifatirwa i Washington”.
Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Umutekano, John Kirby, yavuze ko ibirego by’u Burusiya bisekeje.
Ati “Amerika ntaho ihuriye na byo. Nta n’ubwo tuzi ibyabereye hariya. Peskov rero arabeshya gusa.”
Ukraine yo ivuga ko ari ibintu byahimbwe n’u Burusiya kugira ngo bubone icyo bushinja Ukraine no gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!