00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yigaramye uruhare mu gitero cya drone cyagabwe ku nzu Putin akoreramo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 5 May 2023 saa 09:49
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye uruhare mu gutegura igitero cya drone cyaburijwemo ku wa Gatatu, ku nyubako Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akoreramo izwi nka Kremlin.

Icyo gitero u Burusiya bwemeza ko cyagabwe na Ukraine, nubwo inzego z’umutekano z’u Burusiya zabashije kukiburizamo kuko zarashe iyo drone nta cyo irakora.

U Burusiya buvuga ko Ukraine itari kwishoboza gutegura icyo gitero idafashijwe na Amerika.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Dmitry Peskov, yagize ati “imyanzuro y’ibitero nka biriya ntabwo ifatirwa i Kyiv, ifatirwa i Washington”.

Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Umutekano, John Kirby, yavuze ko ibirego by’u Burusiya bisekeje.

Ati “Amerika ntaho ihuriye na byo. Nta n’ubwo tuzi ibyabereye hariya. Peskov rero arabeshya gusa.”

Ukraine yo ivuga ko ari ibintu byahimbwe n’u Burusiya kugira ngo bubone icyo bushinja Ukraine no gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine umwaka ushize.

U Burusiya buvuga ko bwaburijemo igitero ku nyubako Putin akoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages