00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yijeje Ukraine umutekano mu gihe cy’imyaka 15

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 December 2025 saa 08:41
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko mu biganiro aherukamo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, byasize yemerewe ko Ukraine izarindirwa umutekano mu gihe cy’imyaka 15.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 28 Ukuboza 2025, bigaruka ku masezerano y’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Nyuma y’ibi biganiro Perezida Zelenskyy yagaragaje ko amaserano ari hafi kugerwaho gusa avuga ko yari kwishimira ko iyi myaka iba ari 50 aho kuba 15.

Yagize ati “Tutarindiwe umutekano ntabwo twavuga ko iyi ntambara yarangiye kuko ntabwo twakwemeza ko yarangiye dufite umuturanyi umeze kuriya akantu kose kazana umwuka mubi.”

Kugeza ubu ikibazo Zelensky asigaranye cyane mu masezerano ni ibice bikigenzurwa n’u Burusiya ndetse n’uruganda rwa nucléaire rwo muri Zaporizhzhia kuri ubu rugenzurwa n’u Burusiya.

U Burusiya bwagiye busaba ko Ukraine yakura ingabo zayo mu bice bugenzura ariko Zelenskyy we avuga ko umwanzuro w’ikizakorwa muri utwo duce ugomba kugirwamo uruhare n’abaturage ba Ukraine harimo n’icyo kuhagira uduce tutagenzurwa n’umuntu n’umwe.

Ku ruhande rwa Amerika ifite uruhare muri aya masezerano, yo yagiye itangaza ibitandukanye ku gihugu kizagumana utwo duce aho rimwe igaragaza ko u Burusiya bwatugumana ubundi ikagaragaza ko twasubirana Ukraine.

Icyakora muri rusange nyuma y’ibi biganiro Trump yagaragaje ko aya masezerano ageze ku kigero cya 95% kugira ngo agerweho, ndetse ko umutekano wijejwe Ukraine uzashyirwa mu bikorwa ari uko ayo masezerano yasinywe.

Perezida wa Amerika Donald Trump, yijeje Ukraine kuyirindira umutekano mu gihe cy'imyaka 15 nyuma yo gusinya amasezerano y'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages