Amerika yari umufatanyabikorwa ukomeye wa OMS, ariko Perezida wa Amerika Donald Trump yakomeje kugaragaza kutishimira iri shami uko ryitwaye nyuma y’icyorezo cya Covid-19, arishinja kubyitwaramo nabi.

Yatangiye gahunda yo kuvana Amerika muri OMS mu 2020, ariko icyemezo cyaje guhindurwa na Joe Biden mu 2021.

Umwaka ushize ku munsi we wa mbere agarutse ku butegetsi, Trump yasinye itegeko rishya rikura Amerika muri uwo muryango.

Amerika yagombaga kumenyesha ibyo kwivana muri uwo muryango kandi ikishyura amadeni yose yari isigaranye.

OMS yavuze ko guhera muri Mutarama 2025, Amerika itarishyura amafaranga y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, angana na miliyoni 260,6$.

Abayobozi bakuru ba Amerika babwiye Bloomberg ko nta mategeko asaba ko ayo madeni yishyurwa mbere y’uko kwikura muri OMS biba ku mugaragaro, kandi OMS nta buryo ifite bwo kubyihutisha, nubwo abahanga mu by’amategeko babihakana.

Hari abavuga ko OMS ishobora gufata icyemezo kibuza Amerika kwivana muri uwo muryango mu gihe iyo myenda izaba itarishyuwe.

Icyemezo cyo kuva muri OMS ni kimwe mu bikorwa byagutse bya Amerika byo kureka no kwikura mu bigo mpuzamahanga ibona ko itakiyigirira inyungu nk’igihugu.

Donald Trump yakuye Amerika muri OMS
Donald Trump yakuye Amerika muri OMS