Nubwo Amerika yifatanyije n’ibihugu by’u Burayi mu kwamagana Coup d’état muri Niger, iki gihugu cyagaragaje ko cyiteguye gusubukura umubano n’abasirikare bari ku butegetsi.
RFI yatangaje ko Kathleen Fitz Gibbon yageze i Niamey muri Kanama uyu mwaka nyuma yo guhagarira Amerika muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyepfo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza nibwo yatanze kopi z’impapuro zo guhagarira Amerika muri Niger.
Gutanga izi mpapuro byafashwe nk’intsinzi ku gatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi, kasaga n’akitajwe n’amahanga guhera muri Nyakanga ubwo kahirikaga Perezida Bazoum.
Biteganyijwe ko vuba aha ambasaderi mushya azatanga impapuro zo guhagarira Amerika kuri Général Tiani uyoboye Niger.
Amerika isanzwe ifitanye umubano wihariye na Niger dore ko icyo gihugu kihafite abasirikare basaga 1300.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!