00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yohereje ambasaderi mushya muri Niger nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 December 2023 saa 01:50
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atanu ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum buhiritswe n’igisirikare muri Niger, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje Ambasaderi mushya muri icyo gihugu, Kathleen Fitz Gibbon.

Nubwo Amerika yifatanyije n’ibihugu by’u Burayi mu kwamagana Coup d’état muri Niger, iki gihugu cyagaragaje ko cyiteguye gusubukura umubano n’abasirikare bari ku butegetsi.

RFI yatangaje ko Kathleen Fitz Gibbon yageze i Niamey muri Kanama uyu mwaka nyuma yo guhagarira Amerika muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyepfo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza nibwo yatanze kopi z’impapuro zo guhagarira Amerika muri Niger.

Gutanga izi mpapuro byafashwe nk’intsinzi ku gatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi, kasaga n’akitajwe n’amahanga guhera muri Nyakanga ubwo kahirikaga Perezida Bazoum.

Biteganyijwe ko vuba aha ambasaderi mushya azatanga impapuro zo guhagarira Amerika kuri Général Tiani uyoboye Niger.

Amerika isanzwe ifitanye umubano wihariye na Niger dore ko icyo gihugu kihafite abasirikare basaga 1300.

Kathleen Fitz Gibbon ni we Ambasaderi mushya wa Amerika muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages