00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 27 October 2025 saa 01:00
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zohereje ubwato bw’intambara (warship) ku birwa bya Trinidad and Tobago byegereye Venezuela ivuga ko bugiye mu myitozo.

Ubu bwato bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025, aho ubu bwato bwa USS Gravely buzwiho kuba ubwato bw’intambara bunini, bwarimo abasirikare barwanira mu mazi ndetse n’intwaro ziremereye, ndetse bushobora kugwaho indege.

Ni nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, akomeje kongera ibikorwa bya gisirikare mu nyanja ya Caraïbes avuga ko ari mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biva mu bihugu bituriye iyo nyanja.

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, we avuga ko Amerika iri kumushotora kugira ngo batangire intambara.

Kugera muri Trinidad and Tabago k’ubu bwato bwateje impungenge abaturage batuye kuri ibi birwa bavuga ko bashobora kugirwaho ingaruka n’intambara ya Amerika na Venezuela.

Daniel Holder w’imyaka 64 yabwiye AFP ko “hagize ikiba hagati ya Venezuela na Amerika, twe nk’abantu batuye hafi yayo bishobora kutugiraho ingaruka igihe icyo ari cyo cyose.”

Icyakora Minisiteri y’Ingabo yo muri iki gihugu yabwiye Aljazeera ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko ari imyitozo isanzwe ikorwa na Amerika muri ako gace.

Ubu bwato bukurikiye ibindi bikorwa bya gisirikare Amerika yohereje mu birwa bya Caraïbes muri Kanama 2025, birimo ubwato umunani bw’intambara, indege icumi za F-35, ndetse n’ubwato bumwe bwo munsi y’amazi (nuclear-powered submarine), byose ivuga ko ari ibyo kurwanya icuruzwa by’ibiyobyabwenge.

Ubwato bw'intambara bwa Amerika bwageze muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages