Abayobozi babiri bo muri Amerika babwiye Reuters amakuru, bagaragaje ko ubwo bwato bwoherejwe mu kwagura ubushobozi bwa Donald Trump bwo kurinda Amerika no gukora ibikorwa bya gisirikare muri Iran mu gihe byaba ngombwa.
Ubu bwato bwari kumwe n’ibindi bikoresho birimo ibisenya za misile bwamaze kugera mu Burasirazuba bwo Hagati ku ibwiriza ry’igisirikare cya Amerika.
Donald Trump aheruka gutangaza ko afite ubwato bunini buri kwerekeza hafi na Iran ariko ko yizeye ko butazakoreshwa.
Ubwato bw’intambara bwatangiye kujyanwa mu gace ka Asie-Pacifique mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma yaho umwuka hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran urushijeho kuzamba.
Perezida Trump yakunze kugaragaza ko Amerika izagira icyo ikora, mu gihe Iran yakomeza kwica abigaragambya mu gihugu gusa mu bice bitandukanye imyigaragambyo yamaze gucogora.
Igisirikare cya Amerika mu bihe byashize cyakunze kohereza ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe umwuka utabaga umeze neza kigaragaza ko ari mu buryo bwo kwirinda.
Cyakomeje kwiyubaka muri ako gace guhera umwaka ushize ubwo cyagabaga ibitero kuri Iran ahakorerwaga ingufu za nucléaire, Iran igashinjwa kuzikoramo ibisasu kirimbuzi.
Bivugwa ko kandi uretse ubwato bw’intambara, Minisiteri y’Intambara muri Amerika yohereje indege za gisirikare n’uburyo bw’ubwirinzi bwo mu Kirere mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Amerika yatangaje ko ishobora kuzakora imyitozo igamije kwerekana ubushobozi bwayo mu kugaba no guhangana n’ibitero byo mu Kirere.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Iran we aheruka gutangaza ko bazafata igitero icyo ari cyo cyose bagabwaho nk’intambara bashojweho.
Ibirindiro bya Gisirikare bya Amerika biherereye mu Majyepfo y’Umujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Byabaye ibirindiro by’ingenzi cyane mu gutegura gahunda yo kurwanya umutwe wa Islamic State.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!