00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yongeye gusubika ibyo gusoresha ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 August 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko risubika ishyirwa mu bikorwa ry’imisoro yari yashyiriyeho u Bushinwa, yongeraho andi mezi atatu yo kugira ngo ibihugu byombi bikomeze ibiganiro bigamije gushaka igisubizo.

Iri tegeko yarisinye ku wa 11 Kanama 2025, aho yavuze ko yongeyeho indi minsi kugira ngo amasezerano y’uburyo bwo gukorana ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi abashe kugerwaho.

Yagize ati “Nasinye itegeko ryongera iminsi 90 ku gihe imisoro y’u Bushinwa izatangira gukurikizwa, ariko ibikubiye mu masezerano byo bizagumaho.”

Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa na yo yahise itangaza ko yongeraho igihe kingana n’icyo Amerika yongeyeho kugira ngo ibiganiro bikomeze.

Muri Mata 2025 nibwo Trump yasubitse bwa mbere imisoro yari yashyiriyeho u Bushinwa n’ibindi bihugu u Buyapani, Mexique na Canada byari byashyiriweho 25% n’ibindi.

Iyi misoro ireba buri gihugu yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 90, uretse ko umusoro wa 10% ku bicuruzwa byose biturutse mu mahanga byinjira muri Amerika, wagombaga kugumaho.

Icyakora icyo gihe U Bushinwa bwari bwashyiriweho umusoro wa 34%, buhitamo kwihorera nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma Trump yongeraho 50%, u Bushinwa bukomeza kwinangira, nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma ugera kuri 84%.

Ibi Trump yabyise agasuzuguro, ari na yo mpamvu mu gihe yahagarika imisoro ku bindi bihugu, yahise yongera uw’u Bushinwa, awugeza kuri 145%, u Bushinwa nabwo buwugeza ku 125%.

Mu kongera gusubika iyi misoro na none, Trump yasobanuye ko u Bushinwa bwashyize imbaraga zigaragara mu kugabanya icyuho mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi gusa hakiri byinshi byo gukorwa.

Ku rundi ruhande, u Bushinwa bwavuze ko buzakomeza gufata imyanzuro iri mu nyugu z’igihugu.

Amerika yongeye gusubika ibyo gusoresha ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages