00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie yibagishije amabere agamije gukumira indwara ya kanseri

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 May 2013 saa 04:15
Yasuwe :

Angelina Jolie yibagishije amabere yombi mu rwego rwo gukumira indwara ya kanseri, dore ko iyo ndwara ari nayo yahitanye nyina, nawe akaba yarafite igisanira cya hafi (genes).
Nkuko Angelina Jolie w’imyaka 36 yabitangarije mu nyandiko ye yise’’ My Medical Choice’’ iri mu kinyamakuru The New York Times, ngo yafashe umwanzuro wo kwibagisha amabere yombi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kwandura kanseri yashoboraga kuzaterwa n’igisanira (gene) afite yo mu bwoko BRCA1, akagira na 50% (…)

Angelina Jolie yibagishije amabere yombi mu rwego rwo gukumira indwara ya kanseri, dore ko iyo ndwara ari nayo yahitanye nyina, nawe akaba yarafite igisanira cya hafi (genes).

Nkuko Angelina Jolie w’imyaka 36 yabitangarije mu nyandiko ye yise’’ My Medical Choice’’ iri mu kinyamakuru The New York Times, ngo yafashe umwanzuro wo kwibagisha amabere yombi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kwandura kanseri yashoboraga kuzaterwa n’igisanira (gene) afite yo mu bwoko BRCA1, akagira na 50% byo kwandura kanseri yo mu ntanga kubera iyi gene afite.

Impungenge zo gufatwa na kanseri kuri Angelina Jolie ngo zarengaga 87%, iyo ndwara ikaba ari nayo yahitanye nyina Marcheline Bertrand afite imyaka 56.

Angelina Jolie yavuze ko ubu ngo ashobora kwubwira abana be ko badakwiye kugira impungenge zo kuba impfubyi kubera iyo kanseri, kuko ibyago yarafite byo kuyirwara byagabanutse bikagera kuri 5% gusa.

Yashimye umugabo we, umukinnyi wa filime Brad Pitt, avuga ko yamubaye hafi igihe cyose yamaze muri icyo kibazo cyo kwibagisha amabere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages