00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola irahabwa amahirwe yo gusimbura u Rwanda mu Kanama k’Umutekano ka Loni

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 9 October 2014 saa 10:14
Yasuwe :

Angola irahabwa amahirwe yo kuzasimbura u Rwanda ku mwanya wahariwe umugabane wa Afurika mu Kanama k’Umutekano ka Loni, umwanya irwanira na Nigeria na Tchad.
Inama Rusange ya 69 ya Loni yatangiye ku ya 16 Nzeri yinjiye mu cyiciro cy’ibiganiro mpaka ku bikorwa bitandukanye bya za Komisiyo 6 zayo bizarangira mu Kuboza ubwo hazaba haramenyekanye igihugu kizasimbura u Rwanda.
Muri ibi biganiro hazatorwa ibihugu bizajya mu nzego z’ingenzi za Loni, ari zo Akanama k’Umutekano, Akanama (…)

Angola irahabwa amahirwe yo kuzasimbura u Rwanda ku mwanya wahariwe umugabane wa Afurika mu Kanama k’Umutekano ka Loni, umwanya irwanira na Nigeria na Tchad.

Inama Rusange ya 69 ya Loni yatangiye ku ya 16 Nzeri yinjiye mu cyiciro cy’ibiganiro mpaka ku bikorwa bitandukanye bya za Komisiyo 6 zayo bizarangira mu Kuboza ubwo hazaba haramenyekanye igihugu kizasimbura u Rwanda.

Muri ibi biganiro hazatorwa ibihugu bizajya mu nzego z’ingenzi za Loni, ari zo Akanama k’Umutekano, Akanama k’Ubukungu n’Imibereho myiza, ak’Uburenganzira bwa muntu n’Abacamanza bo mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Eugene Gasana, Uhagarariye u Rwanda muri LONI

Ibiro Ntaramakuru bya Angola bivuga ko Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wamaze kwakira ubusabe bw’ Angola bwo guhagararira Afurika mu Kanama k’Umutekano ka LONI; amatora azaba kuwa 16 Ukwakira.

Ubuyobozi bwa Angola buvuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bazatsinde amatora binyuze mu badipolomate bayo.

Buvuga kandi ko Angola gifite icyizere cyo gutsinda ayo matora kubera ari cyo gifite iterambere ry’Ubukungu n’imiyoborere myiza kurusha ibihugu bihanganye.

Igihugu kizasimbura u Rwanda ni ikizaba cyatowe na 2/3 by’ibihugu bya Afurika bizitabira amatora.

Bizimana Jean Damascene wari uhagarariye u Rwanda mu 1994

U Rwanda rwinjiye muri Loni ku ya 18 Nzeri 1962, rujya mu Kanama k’Umutekano bwa mbere hagati y’1994 na 1995 .

Hagati ya Mata na Nyakanga 1994 guverinoma y’Abatabazi yakoraga Jenoside ni yo yari ihagarariye u Rwanda mu Kanama k’Umutekano.

Muri 2013 u Rwanda rwongeye gutorerwa gusubira mu Kanama k’Umutekano ruhagarariwe na Amb. Gasana Eugene, manda yarwo muri ako kanama izarangira ku ya 31 Ukuboza rusiburwe n’ikindi gihugu kizamenyekana ku ya 16 Ukwakira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages