Anthropic igaragaza ko uwo mwanzuro unyuranyije n’amategeko, ugasaba ko urukiko rwa Leta ya California rwategeka Pentagon kuyikura kuri uru rutonde.
Ku wa 27 Gashyantare 2026 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Anthropic yashyizwe ku rutonde rw’ibigo bishobora kwangiza umutekano w’igihugu ndetse asaba ibigo n’abakozi ba leta bose guhagarika gukoresha ikoranabuhanga ry’iki kigo.
Anthropic niyo yakoze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) izwi nka Claude AI. Iyi AI Pentagon yashakaga kuyikoresha mu bikorwa bya gisirikare no gucunga umutekano ariko Pentagon na Anthropic binanirwa kumvikana ku buryo izajya ikoreshwa.
Anthropic ifite amategeko abuza ko porogaramu zayo zikoreshwa mu kurema intwaro, kugenzura abantu mu buryo bw’ibanga, cyangwa gufasha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ibi ariko si ko Minisiteri y’Intambara ya Amerika yabibonaga kuko yo yifuzaga ko yahabwa uburenganzira busesuye bwo gukoresha iri koranabuhanga mu bikorwa byose yemererwa n’amategeko.
Ibi byatumbye amasezerano atagerwaho ndetse birangira Pentagon ihisemo gukorana na OpenAI yakoze ChatGPT, ndetse umwuka mubi hagati ya Anthropic n’iyi minisiteri utangira ubwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!