Antigua and Barbuda yabonye ubwingenge bwo kwigobotora u Bwongereza mu 1981 ariko ikomeza kugendera ku itegeko nshinga rigena ko Ubwami bw’u Bwongereza ari bwo buyobora iki gihugu.
Ni na ko bimeze ku bindi bihugu birimo, Australia, Bahamas, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Ibirwa bya Solomon , Tuvalu, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines.
Ku wa 5 Gicurasi 2026, ni bwo Guverinoma nshya yarahiye nyuma y’uko itegeko nshinga ry’iki gihugu rihinduwe mu mwaka ushize.
Iri tegeko rikura ibyo kuvuga Umwami Charles III n’abaragwa b’ingoma mu ndahiro ahubwo abarahiriye inshingano bagaragaza ko batazahemukira Antigua and Barbuda n’uko bazubaha itegeko nshinga n’andi mategeko.
Kugeza ubu ibihugu 15 muri 56 biba muri Commonwealth, biracyayoborwa n’u Bwongereza. Antigua and Barbuda yiyomoye ku Bwami bw’u Bwongereza nyuma ya Barbados na yo yabivuyemo mu 2021 ariko yagumye muri Commonwealth.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!