Ibi bibaye nyuma y’uko Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubucuruzi, Gina Raimondo, ubwo yari i Moscow, mu kwezi gushize yatangaje ko Kaspersky ihagaritswe gukoreshwa muri Amerika.
Aha kandi yibukije abantu bose bayikoresha kwitegura kuyihagarika kuko ishobora guteza ibibazo birimo kwifashishwa mu guhungabanya umutekano w’igihugu. Yavuze ko itazongera kugurishwa cyangwa ngo ivugururwe ku bayikoresha.
Kaspersky Lab, yatangarije BBC ko yamaze kuva muri Amerika nyuma y’uko ubuyobozi bwa Biden, buhagaritse kugurisha ndetse no gukomeza gukwirakwiza iyi ‘antivirus’.
Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze, cyavuze ko “Ni icyemezo kibabaje kandi kigoye kubihagarika, kubera ko amahirwe y’ubucuruzi muri icyo gihugu atagishoboka.”
Ku Isi Kaspersky ikorera mu bihugu 31, ikagira abakiliya miliyoni 400 ndetse n’abafitanye na yo imikoranire ibihumbi 270,000 mu bihugu 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!